1. E.LEARNING PROGRAM

VATEL Rwanda Outreach!

Dear Applicants,

Thanks for applying to Vatel Rwanda! We need your input to better serve you! Answering the questions should not take long, and Don’t worry if you can’t understand and answer some questions or if some don’t apply to you.
If you need help filling out this form, please ask the facilitator – and we will help you.
We value your privacy, and your responses will remain confidential. Results will not be reported in any way that could identify you individually.

Thank you!
(Turabashimiye kuba mwifuza kwitabira amahugurwa atangwa n’ishuri Vatel! Tuboneyeho kubamenyesha ko amakuru cg ibisubizo mutanga ku bibazo bibazwa uwifuje kwitabira aya mahugurwa bikubiye muri iyi kayi y’ibibazo aribyo bibahesha amahirwe yo gutoranywamo abagomba kwitabira amahugurwa. Ibibazo byose birareba wowe ubwawe ntiberaba umuryango wawe. Turasaba ko mwatanga ibisubizo by’ukuri kuri buri kibazo. Urugero ku bibazo bikurikira:

1) Mu myaka itatu ishize waba warakoraga mu bijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo? Ni byiza ko uvugisha ukuri kuko amahugurwa arimo ibyiciro 2. N’ukuvuga abakora cg abakoze bafite uburambe n’ubumenyi kubijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo n’ikindi cyiciro cy’abize ibijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo ariko badafite uburambe (badakora cg batigeze bakora mu bijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo ) n'abandi bafite ubumenyi mu yandi mashami.

2) Mu mezi 12 ashize waba warigeze ugira umurimo ukora? Aha urasubiza yego cg Oya. N’ukuvuga uhereye umunsi usabira kwitabiriraho amahugurwa turakubaza niba ukora cg mu mezi 12 ashize warakoraga. Si umwaka ushize.

3) Niba wasubije “Yego” (wemeje ko mu mezi 12 ashize ufite umurimo cg wari uwufite ukaba ubu wenda utagikora, waba warakoraga mu bijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo? Ni byiza ko tumenya amakuru y’ukuri kugirango tumenye icyiciro nabwo wahugurwamo.

4) Ku kibazo wasubije ko udakora cg utakoraga mu bijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo ukora cg wakoraga mu yihe mirimo? Urahitamo ukurikije ibyo twaguhaye k’urupapuro rw’ikibazo.

5) Niba wasubije “Yego” (wemeje ko ukora mubijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo, urikorera cg ukorera ikigo (Hoteli, resitora cg ikindi kigo ariko gikora ibijyanye n’ubukerarugendo n’amahoteli).

6) Niba ukorera ikigo cg wikorera turagusaba gutanga umwirondoro nk’uko urupapuro rw’ikibazo rubisaba. Izina ry’ikigo ukorera cg ikigo cyawe, aho kibarizwa, telefoni na imeli)

7)  Ufite ikindi kikwinjiriza amafaranga kitari umushahara? Niba wasubije “Yego” (wemeje ko ufite ikindi kikwinjiriza amafaranga kitari umushahara turagusaba kwerekana inkomoko y’uwo mutungo ukurikije amahitamo twaguhaye k’urupauro rw’ibibazo).

8)  Ni amafaranga angahe ukoresha mu gihe cy’ukwezi ku biryo, ingendo, ubukode bw’inzu, kwivuza, kwiga no kugura imyenda? (Ibi ni wowe bireba kugiti cyawe si k’umuryango wawe.

T